Directives of Coffee Season PDF Print E-mail

UMUTWE WA MBERE:  IGICIRO GIHABWA UMUHINZI

Ingingo ya 1

Igiciro gihabwa umuhinzi ku kilo cy’ikawa y’ibitumbwe ntikijya munsi y’igiciro fatizo gitangazwa  na OCIR CAFÉ ibyumvikanyeho n’abahagarariye amakoperative y’abahinzi b’ikawa n’abashoramari mu nganda zitunganya ikawa.

Igiciro kibarwa hakurikijwe impuzandengo (Weighted average) y’ibiciro by’ikawa yagurishijwe mu mwaka ubanziriza iyo sizeni. Icyo giciro kibarwa havanyweho agaciro k’inyongeramusaruro (imiti yica udukoko n’ifumbire mvaruganda) zikoreshwa n’abahinzi ba kawa. Haramutse hagize impamvu zumvikana ziturutse ku biciro mpuzamahanga, igiciro cyasubirwamo.

Ingingo ya 2

Igiciro gihabwa umuhinzi ku kilo cy’ikawa y’ibitumbwe itunganyirizwa mu nganda ntigishobora kujya munsi y’igiciro fatizo cyavuzwe mu ngingo ya mbere.  
Ingingo ya 3: Amasezerano y’ubufatanye

Buri ruganda rutunganya ikawa y’ibitumbwe rugomba  kugirana amasezerano y’ubufatanye n’abahinzi b’ikawa bakorana narwo, hagamijwe gusaranganya inyungu iboneka mu kongerera agaciro ikawa binyuze mu nganda. Ayo masezerano agaragaza ingingo z’ingenzi zikurikira:
-  Ingamba zafashwe mu gukuraho uruhererekane rw’abagura ikawa y’ibitumbwe;
-    Uruhare rw’uruganda n’abahinzi  mu kongera umusaruro w’ikawa mu bwinshi no mu bwiza (gukorera ikawa neza, gukoresha amafumbire, gukata ikawa, gutera imiti irwanya indwara n’ibyonnyi, gusarura ikawa no kuyigemura ku ruganda ku gihe);
-    Uburyo bwo kugeza ikawa y’ibitumbwe ku ruganda;
-  Uburyo bwo kwishyura ikawa y’ibitumbwe;
- Uburyo bwo kugabana inyungu n’ibindi babona ko ari ngombwa kugaragazwa muri ayo masezerano.

UMUTWE WA KABIRI: KUGURA  IKAWA Y’IBITUMBWE
Ingingo ya 4


Kugura ikawa  y’ibitumbwe bikorerwa ku ruganda n’ahandi hantu hagenwa na nyir’ uruganda abyumvikanyeho n’Ubuyobozi bw’Akarere akoreramo ndetse n’ihuriro ry’amakoperative y’abahinzi b’ikawa bari muri ako Karere kandi aho azagurira akahamenyesha Ubuyobozi bukuru bwa OCIR CAFE mbere  y’uko atangira.

Ingingo ya 5

Uruganda rugura ikawa y’ibitumbwe rugomba kuba rufite uruhushya rwahawe n’Ubuyobozi Bukuru bwa OCIR CAFE  bushingiye kuri raporo y’isuzumamikorere ya buri ruganda yakozwe na serivisi ishinzwe umusaruro w’ikawa muri OCIR CAFE muri sizeni ishize. Uruhushya rugaragaza aho uruganda ruzagurira ikawa y’ibitumbwe n’urutonde rw’abakozi bazarufasha muri icyo gikorwa.

Ingingo ya 6

Uruganda rwahawe uruhushya, rugomba kuzuza neza ifishi ya buri muhinzi urugemurira kawa kandi rugatanga raporo ya buri kwezi muri OCIR CAFE igaragaza umusaruro wakiriwe n’ikawa y’amaganda yumye neza imaze kwanurwa.

UMUTWE WA GATATU: KUGEMURA KAWA Y’IBITUMBWE KU NGANDA

Ingingo ya 7


OCIR CAFE, amashyirahamwe y’abafite inganda  ndetse n’amakoperative y’abahinzi
b’ikawa, bagomba gushishikariza abahinzi b’ikawa kugemura ikawa yabo yose ku nganda kugira ngo itunganywe neza. Abahinzi b’ikawa begereye inganda mu ibirometero bitandatu bagomba kugemura ikawa yabo kuri urwo ruganda.

Ingingo ya 8

Hakirwa ibitumbwe bihishije neza bifite ibara ritukura, byasaruwe uwo munsi, kandi hajonjowemo ibifite ubusembwa.

UMUTWE WA KANE :  GUTUNGANYA IKAWA MU NGANDA

Ingingo ya 9:

Ibitumbwe biherwa bitararenza amasaha 8 bimaze gusoromwa. Ibyangombwa uruganda rugomba kuba rwujuje kugira ngo rukore neza:


1. Amazi akenerwa mu ruganda

Hakenerwa amazi meza angana na m3 75 mu gutunganya toni imwe y’ikawa yumye iyo nta bwisubire bw’amazi (kongera gukoresha amazi yakoreshejwe hakoreshejwe ipompo iyagarura) na m3 25 iyo hari ubwisubire busesuye bw’amazi.

2. Ibibumbiro bihugutishirizwamo ikawa
Buri ruganda rugomba guteganya ibigega bihagije bihugutishirizwamo ikawa.
Inkuta z’ibigega zigomba gusigwa irangi ryabugenewe ritomorwa n’umurenda w’ikawa.

3. Umubare w’ ibitanda byanikwaho ikawa
Hateganywa 36m2 z’ibitanda bumukirizaho kuri buri toni 2 z’ikawa y’ibitumbwe byakiriwe.
Ibitanda bumukirizaho ikawa bigomba kuba bitwikiriye  kugira ngo bitabangamira imirimo yo gutoranyamo ikawa ifite ubusembwa mu gihe cy’imvura cyangwa izuba rikaze.
Umubare w’ibitanda byanikwaho ikawa yarangijwe gutoranywamo ikawa ifite ubusembwa ugenwa hakurikijwe ubwinshi bw’umusaruro ushobora kwakirwa mu ruganda.

Ingero z’ibitanda muri rusange ni metero 20 z’uburebure kuri metero 1,50 z’ubugari na metero imwe y`ubuhagarike. Icyo gitanda cyanikwaho ikawa ivuye muri toni eshatu z’ibitumbwe. Izo ngero zishobora guhinduka hakurikijwe ibikoresho biri ku masoko.

Ingingo ya 10

Hashingiwe  ku bisabwa ku isoko mpuzamahanga ry’ikawa, uburyo bwo kuyitunganya busaba kwita ku ruhererekane rw’imirimo ku buryo bukurikira:
-    Mu gihe uruganda rudafite imashini ifite ubushobozi bwo gutandukanya ikawa ukurikije uburemere bwayo, hifashishwa ibibumbiro birimo amazi mu kuzitandukanya mbere yo kuzihera.
-    Guhera ikawa hakoreshwa imashini zabigenewe zitangiza ikawa.
-    Guhugutisha ikawa bigamije kuvana umurenda ku ikawa y’amaganda. Bitewe n’imashini uruganda rufite, uburyo bukoreshwa ni ubu bukurikira:

Ubwa mbere:
Guhugutisha ikawa mu gihe kiri hagati y’amasaha 12 na 18 itari mu mazi.
Ubwa kabiri:
Guhugutisha ikawa mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 12 na 18 itari mu mazi bikurikiwe no kuyihugutisha mu mazi ayirengeye mu gihe kitarenze amasaha 20. Muri ubu buryo bwombi, mugihe ikawa ihugutishwa itari mu mazi, iratwikirwa kugira ngo  ihugutishwa ritabangamirwa n’imirasire y’izuba cyangwa imvura.
Ubwa gatatu:
Gukoresha imashini ikuraho umurenda.
-    Gushyira ikawa mu byiciro hakoreshejwe amazi mu muyoboro wabugenewe (grading channel);
-    Kwinika ikawa iremereye mu gihe cy’amasaha ari hagati ya 16 na 20 nyuma yo kuyironga neza ;
-    Kwumutsa ikawa:
Bikorerwa mu gicucu. Abakozi bagomba kwirinda ko ikawa isaduka bitewe n’ubushyuhe bwinshi cyangwa ko yongera gutumbama mu gihe inyagiwe n’imvura. Ikirundo cy’ikawa yumutswa ntikigomba kurenza milimetero 40 z’ubujyejuru. Kumutsa ikawa bigomba kwihutishwa ku buryo biba birangiye mu gihe kitarenze  amasaha 4.
-     Kwanika Ikawa :
Ikirundo cya ikawa ntikigomba kurenza milimetero 40 z’ubujyejuru. Uwanika ikawa agomba kuyikorakora buri minota 30. Agomba kwirinda ikintu cyose cyayitera ubukonje. Ikawa yumye neza iba ifite ubuhehere butarengeje 12.5%.
Mu kugenzura ubuhehere bw’ikawa hakoreshwa ibipimisho byabugenewe (utumashini twitwa Humidimètre/Humidimeter). Mu kwanika ikawa uruganda rwirinda kuvanga ikawa yaguzwe ku minsi itandukanye.
-    Kwanura no kubika ikawa imaze kuma neza:
Kwanura ikawa hakurijwe “lot” kandi wirinda kuvanga ibyiciro by’ikawa. Kwirinda gutereka hasi imifuka irimo ikawa (kuyitereka ku dutara twegutse bita palettes). Kutegereza imifuka inkuta z’inzu y’ububiko.


Ingingo ya 11:

Nta koperative cyangwa umushoramari bafite uruhushya rwo gutunganya ikawa yo mu rwego rwo hejuru“ Fully Washed” wemerewe gutunganya no gucuruza indi kawa itari “Fully Washed”.


UMUTWE WA  GATANU:   KOHEREZA IKAWA MU MAHANGA.

Ingingo ya 12


Mu rwego rwo kurinda ikawa itonoye yoherezwa mu mahanga kongera gufata ubukonje butuma yangizwa n’utuyege (fungi) no kuyirinda gutakaza uburyohe bwayo igihe yumye birenze urugero, ikawa yoherejwe mu mahanga igomba  kuba ifite ubuhehere buri hagati ya (9 - 12,5 %).

Ingingo ya 13

Ubuhehere bw’ikawa bupimwa hakoreshejwe ibyuma byabigenewe, byagenzuwe na OCIR CAFÉ ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge(RBS), kandi buri Mushoramari wohereza ikawa agomba kugira icyo cyuma gisuzumwa buri gihe uko bibaye ngombwa n’ibigo bivuzwe muri iyi ngingo.

Ingingo ya 14

Ikawa yoherezwa mu mahanga igomba kuba ifite icyemezo cy’inkomoko n’icy’ubwiza bitangwa na OCIR CAFE, imaze kugenzurwa ko yujuje ibya ngombwa bisabwa n’amategeko, kandi hamaze kwishyurwa  amafaranga ashyirwa mu bigega by’inyongeramusaruro.

Ayo mafaranga yose yishyurwa na buri wese wohereza ikawa mu mahanga, hakoreshejwe sheki ifite icyemezo cya Banki cyangwa ashyizwe ku makonti ya OCIR CAFÉ.

Ingingo ya 15

Ubwishingizi ku byerekeye kujyana ikawa mu mahanga, bugomba gufatirwa mu bigo by’ubwishingizi mu bwisanzure. Ubwikorezi bw’ikawa  nabwo bukorwa mu bwisanzure.

UMUTWE WA  GATANDATU:   ISABWA N‘ ITANGA RY‘ IBYANGOMBWA BYO GUCURUZA IKAWA.
Ingingo ya 16


OCIR CAFE nicyo kigo cyonyine cyakira impapuro zose z’abasaba uburenganzira bwo gucuruza ikawa y’ibitumbwe, ikawa yumye ku masoko yo mu gihugu kimwe n‘ikawa itonoye cyangwa ikaranze mu mahanga.


Ingingo ya 17


OCIR CAFE imaze kwakira no gusuzuma impapuro z’ubusabe igomba kuba yashubije mu nyandiko usaba mu gihe kitarenze iminsi itatu. Abasaba bashobora kuba ari abikorera, ingaga cyangwa amakoperative.

Ingingo ya 18

Usaba ibyemezo agomba guhita atanga amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu kugirango ahabwe urupapuro rugenewe kuzuzwa n’usaba ubwo burenganzira.


Ingingo ya 19

Kugirango uhabwe ubwo burenganzira ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:
1.    Kuba afite icyemezo cy’iyandikwa muri regisitiri y’ubucuruzi;
2.    Kuba afite ububiko bwa kawa bwujuje ibigenwa n’amabwiriza y’ubuziranenge; RS ISO 8455 :2005 ;kandi akiyemeza gukurikiza ibigenwa n’amabwiriza y’ubuziranenge  RS 199 :2007 ;RS39 :2005;
3.    Kuba afite icyuma gipima ubuhehere bwa kawa cyasuzumwe;
4.    Kuba afite amasezerano y’ubuguzi n’uwo agiye koherereza kawa;
5.    Kuba yerekana aho azavana amafaranga yo kugura kawa;
6.    Kuba afite umugenzuzi w’ubwiza bwa kawa ubihugukiye;
7.    Kuba afite icyemezo cy’abagenzuzi b’imari babizobereyemo(balances certifiées);
8.    Kuba abarizwa mu ihuriro ry’abahinzi ba kawa cyangwa abohereza kawa mu mahanga;
9.    Gutanga inyandiko yiyemeza ko azakurikiza amategeko n’amabwiriza agenga ubucuruzi bwa kawa;
10.    Kwerekana gahunda y‘ibikorwa azagenderaho;
11.    Kuba afite uruganda rutunganya kawa ;
12.    Gutanga raporo ya buri cyumweru y’ingano y‘ikawa amaze kugura.

UMUTWE WA KARINDWI: IBIHANO

Ingingo ya 20


Koperative cyangwa uwikorera ufite uruhushya rwo gutunganya ikawa y’ibitumbwe uzanyuranya n’ibivugwa mu ngingo ya 11 agakora ubucuruzi bw’ikawa itari “Fully Washed” azahanishwa kwamburwa uruhushya rwo gukora mu gihe cy’iyo sizeni n’ikurikira,  kandi agatanga ihazabu ingana na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda (2.000.000 FRW), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ingingo ya 21

Koperative cyangwa Uwikorera wanze gukorerwa igenzurwa  n’abakozi ba OCIR CAFE ahanishwa ihazabu  y’amafaranga  ibihumbi magana atanu (500.000frw) no gufungirwa imirimo kugeza igihe igenzurwa rikorewe, yabikora inshuro ya kabiri muri sizeni imwe, agahanishwa ihazabu ya miliyoni imwe (1.000.000frw) akanamburwa uruhushya rwo gukora cyangwa kimwe muri ibyo bihano.   

Ingingo ya 22


Koperative cyangwa uwikorera ufite uruganda rutunganya ikawa y’ibitumbwe, umukozi wabo cyangwa undi muntu wese ufashwe agura ikawa y’ibitumbwe atabifitiye uruhushya rutangwa na OCIR CAFÉ cyangwa yitwaje inyandiko mpimbano ahanishwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100.000frw) kandi agahagarikwa kugura ikawa. Iyo yongeye ahanishwa ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana abiri (200.000 Frw) kandi agashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Ingingo ya 23

Ihazabu ikomoka ku bihano biteganywa mu ngingo: iya 20, iya 21, n’ iya 22 z’aya mabwiriza, itangirwa urupapuro rugaragaza ikosa ryakozwe rutangwa na OCIR CAFE, ikishyurwa  kuri konti yayo.

UMUTWE WA MUNANI: INGINGO ZISOZA.

Ingingo ya 24


Komisiyo y’ikawa mu Karere n’abakozi  bakorera ku cyicaro cya OCIR CAFÉ babifitiye  ububasha, bashinzwe kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza.



Ingingo ya 25


Utemeye icyemezo cyafashwe na OCIR CAFE, ashobora kujuririra Minisitiri ufite Ubuhinzi n’Ubworozi mu nshingano ze mu gihe kitarenze iminsi itanu icyo icyemezo gifashwe, nawe agakemura impaka  mu minsi itarenze icumi.

Ingingo ya 26

Aya mabwiriza atangira gukurikizwa ku munsi  ashyiriweho umukono.

Bikorewe i Kigali, 2010

KANYANKOLE Alex
Umuyobozi Mukuru wa OCIR CAFE

Daft to be approved by MINAGRI